Izina "Mu Gakinjiro" ryavuye he?

Yasabye urubyiruko guharanira ko amateka y'u Rwanda yavugwa uko ari, urubyiruko urubyiruko rukabigiramo uruhare runini kuko ari rwo mbaraga z'u Rwanda.
136KB taille 6 téléchargements 304 vues
Izina “Mu Gakinjiro” ryavuye he? Yanditswe ku itariki ya: 4-06-2013

http://www.kigalitoday.com/

Muzehe Kalisa Rugano avuga ko ahazwi ku izina ryo mu Gakinjiro ho mu mujyi wa Kigali hiciwe inka nyinshi z’Abanyarwanda ubwo Ababirigi bakolonizaga u Rwanda. Izina Agakinjiro ngo ryaturutse ku ijambo ry’Igiswahili ryitwa “kukinja” bivuga kwica, rigasobanura aho inka zicirwaga. Ibi Muzehe Rugano yabivugiye mu kiganiro yahaye urubyiruko rw’i Kayonza tariki 31/05/2013, arusobanurira inkomoko y’amacakubiri yateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yavuze ko abazungu bashubije inyuma u Rwanda n’ibihugu bya Afurika muri rusange, akavuga ko abazungu nta keza bifurizaga Afurika kuko batigeze na rimwe bifuzaga ko ibihugu bya yo byagera ku rwego rwo kwigira.

Muzehe Rugano avuga ko mu gakinjiro hicirwaga inka ijana buri munsi.

Ati “Ibaze inka ijana za buri munsi zabagwaga zikagaburirwa abanyamahanga, kandi ba nyirazo nta cyo bahawe. Abazungu ntibigeze na rimwe bifuza ko twigira”. Muzehe Rugano avuga ko amacakubiri yabaye mu Rwanda akageza no kuri Jenoside atari akwiye guhabwa umwanya mu mitima y’Abanyarwanda. Avuga ko bamwe mu Banyarwanda bashyizwe agakingirizo mu maso bakabeshywa ko Abatutsi batoneshejwe igihe kinini n’abakoloni kugira ngo Abanyarwanda basubiranemo. Nyamara ibyo ngo si ukuri kuko n’ingoma za cyami zitirirwaga gutegeka u Rwanda nta jambo zari zifite, bikagaragarira ku kuba abakoloni baranze ko u Rwanda rugira ingabo za rwo bwite bikaba ngombwa ko ruzanwamo abasirikari b’Abanyekongo nk’uko Rugano akomeza abivuga.

Abo ngo nibo babagirwaga inka z’Abanyarwanda umunsi ku munsi zikicirwa mu Gakinjiro, kandi banyirazo bakazinyagwa ku gahato. Yasabye urubyiruko guharanira ko amateka y’u Rwanda yavugwa uko ari, urubyiruko rukamagana abashaka kuyagoreka kubera inyungu za bo bwite. Yongeraho ko aho u Rwanda rwageze rusenyuka mu gihe cya Jenoside ari naho rugomba guhera rusanwa, kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare runini kuko ari rwo mbaraga z’u Rwanda. Cyprien M. Ngendahimana