Page 1 Minisitiri w'ingabo, Gen. James Kabarebe, yongeye

bwoko bw'abahutu ari ikinyoma bihimbira kuko ngo bagiye muri Congo bashaka ... ingabo z'u Rwanda zajyaga muri Congo ingabo zari iza RPF ari nazo zari ...
161KB taille 4 téléchargements 242 vues
Gen. Kabarebe na Rwarakabije baremeza ko nta Banyarwanda RDF yishe muri Congo Yanditswe ku itariki ya: 2-07-2013

http://www.kigalitoday.com

Gen. Kabarebe ati nta kuntu ingabo zacu zari kwica Abanyarwanda kandi twari tugiye gushaka amahoro.

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yongeye kunyomoza abakomeje kuvuga ko abasirikare b’u Rwanda (RDF) bishe Abanyarwanda bari barahungiye mu gihugu cya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bishimangirwa na Maj. Gen. Rwarakabije wari muri Congo icyo gihe. Ibi Gen. Kabarebe yabivuze mu kiganiro yageneraga urubyiruko rugera kuri 800 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu bari bateraniye mu mujyi wa Kigali ku ya 30/06/2013. Gen. Kabarebe avuga ko abakivuga ko ingabo za RDF zishe Abanyarwanda b’abasivile bari mu bwoko bw’abahutu ari ikinyoma bihimbira kuko ngo bagiye muri Congo bashaka umutekano kuko abasize bakoze Jenoside yatwaye Abanyarwanda basaga miliyoni, ariho bari barahungiye kandi bakomeje guteza umutekano muke ku Rwanda. Kubwe asanga abavuga ibi byose ari ababa bashaka kwikoreza imitwaro Abanyarwanda kugirango bakomeze bakuririze iturufu yabo y’amoko itagifite agaciro mu gihugu. Akomeza avuga ko mu gihe ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Congo ingabo zari iza RPF ari nazo zari zarabaye ingabo z’igihugu zari zaravanze n’ingabo zatsizwe zo kwa Habyarimana. Yagize ati: “Byonyine mu mwaka w’1998 na mbere yaho twari tumaze kugera ku bihumbi 36 by’ingabo zivanze. Twagiye muri Congo nk’Abanyarwanda bavanze baba Abatutsi cyangwa Abahutu”. Gen. Kabarebe yagiye atanga ingero bagiye bahura nazo mu gihe cy’urugamba rwo muri Congo. Mu rugero rwe yagize ati: “ku rugamba muri Congo, ndabyibuka bigeze kumpamagara ngo hari umusore wanze kurasa haduyi [umwanzi], turamubaza tuti ‘kuki wanze kurasa’ ati ‘ni murumuna wanjye sinamurasa’ turamubwira ngo namuhamagare aze dukomeze urugamba umwana yaraje ahita ajya mu ngabo zacu nawe arwanya abacengezi yari avuyemo! Ubwo se RDF yari kwica Abanyarwanda gute kandi ari bene wabo bari ku rugamba?”

Minisitiri Kabarebe akomeza avuga ko iki gikorwa cyazanwe na Perezida Kagame cyo kuvanga ingabo Abanyarwanda benshi ku mpande zombi batacyumvaga kuko abari barabuze ababo mu gihe cya Jenoside bumvaga ari ikosa kuko bumvaga ari ukugororera ababiciye. Kabarebe ati: “baravugaga bati ‘noneho basubiranye intwaro baratumara’ ku rundi ruhande nabo bati ‘babatwaye mu gisirikare cyabo ngo babamare’”. Ku rundi ruhande ariko Kabarebe avuga ko hari bamwe mu basikare babo bageze mu Rwanda bafite umugambi wo kwihorera bamwe kwihangana ngo biranga bajya kwihorera rwihishwa. Ibi bikaba bigarukwaho kandi na Perezida Kagame wari uyoboye izi ngabo. Yagize ati: “hari abana twageze mu Rwanda basanga imiryango yabo bari baje batabara yatsembwe, twari twarababujije kwihorera bamwe bakabikora bakemera bagahanwa ariko hari n’abandi benshi bamaraga kwihorera nabo bagahita birasa”. Kabarebe avuga ko bamwe mu basirikare babo bagiye kwihorera aribo batumye imwe mu miryango mpuzamahanga na bamwe mu bacamanza bashyira igitutu kuri Perezida Kagame. Akaba abona ko ibi bidakwiye kuko abasirikare babo bakoze ibi bahanwe. Perezida Kagame ubwe nawe kaba avuga ko abakoze ubu bwicanyi bakwiye kubwibarizwa ku giti cyabo kuko batigeze babitumwa mu izina rye.

Gen.Maj. Paul Rwarakabije ati RDF yahanganye n’abasirikare itahura Abanyarwanda muri Congo.

Maj.Gen. Rwarakabije nawe wari mu ngabo zatsinzwe akaza gukomereza mu mutwe wa FDLR muri Congo aho yari umwe mu basirikare bakuru b’uyu mutwe nawe yameza ko abasirikare ba RDF batigeze bica abasivile muri iki gihugu. Yagize ati: “abantu bakwiye gusobanukirwa ko mu nkambi Ex-FAR yabanaga n’impunzi, abasirikare ba RDF baza bari baje guhagarika umutekano muke waterwaga na FDRL, abaturage benshi bakuwe mu nkambi barataha ndetse hanatashye Abanyarwanda benshi icyo gihe ariko hari n’abasivile bishwe n’amasasu kuko isasu ntiritoranya abandi bicwa na macinya”. Yongeraho ati: “icyo gihe iyo haba harabayeho kwica abasivile, abantu ntibaba barakuwe aho ngo batahe, iki rero kijye gisobanuka neza”. Umukobwa witwa Mujamariya kuri ubu urangije Kaminuza akaba atuye mu karere ka Huye avuga ko nawe yarokowe n’abasirikare ba RDF ubwo yari yarahungiye muri Congo. Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida mbashije kubashimira…ndashimira cyane ingabo z’igihugu uhagarariye kuko jye narahunze ngera muri Congo, nshima y’uko umusirikare wamfashe ukuboko

akambwira ngo ‘gana iyi nzira yerekeza iwanyu nari ndi umwana muto ariko byanteye kuza mu Rwanda numva ndukunze …none kubera uko ingabo zangiriye neza mpora nifuza kuba nanjye umusirikare”. Aha umukuru w’igihugu akaba avuga ko abakomeza kuzana ibi byose ari ababa badashakira igihyugu amahoro. We akabafata nk’abashinyaguzi kuko ngo baba bavuga ibyo batazi. Gerard GITOLI Mbabazi

JK : Général Kabarebe arashimangira amagambo ya shebuja Kagame ko kuba hali abahutu batishwe ali impuhwe Kagame yabagiliye kuko abatutsi bashakaga ko babalimbura ko bose ali abicanyi. Aha abatutsi bakwiye kuhitondera aya macenga ashobora kuzabakurulira ibyago bikomeye. - Aya magambo ya Kabarebe arerekana ko ibyo Kagame yavuze muli iyi nama n’urubyiruko le 30/06/13 atali ibyamucitse cyangwa atabitewe n’uburwayi bwo m’umutwe nkuko bamwe babyemeza ahubwo ali umugambi agatsiko kaziranyeho ulimo gucengezwa murubyiruko rw’abatutsi. - Kabarebe nka ministre w’ingabo aremeza ko ntamuhutu ugomba kugira intwaro. Mwibuke umugambi uherutse gutangizwa na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu wo kwaka abahutu bo muli Local Defense intwaro zigasigarana abatutsi mw’ikinamico lyiswe DASSO. - Mujawamaliya se uzaba ute umusilikare kandi ntamuhutu ugomba kugira imbunda mubanyarwanda ? (umunyarwanda bisigaye bivuga umututsi) mwibuke iyo Kagame avuze ngo abahutu twarabagaruye tubemerera kongera kuba mubanyarwanda. Ngo umuhutu aramutse atunze imbunda mubanyarwanda yabamara kuko ali umwicanyi. - Rwarakabije we ni ukumureka nta kintu acyibuka. Kubona atacyibuka aho izo ngabo za APR aburanira zasize umulyango we mumakoro yo muli Kivu ? Kubona atinyuka akavuga ko Inkotanyi zateye inkambi kubera umutekano muke waterwaga na FDLR kandi zali zitarabaho murumva hali aho aduhishe ? Akumiro ngo ni amavunja.