Page 1 Urugamba rWO kWibohOZa ruracyakOmeza - Lt. Gen Ceasar

Dec 24, 2010 - urugamba rWo kubohoza igihugu cyabo ari uko bari barambiwe ingoma yº igitugu. Yagize ati: “Hari igihe kigera umuntu akavuga ati: mfashe ...
387KB taille 13 téléchargements 207 vues
Urugamba rwo kwibohoza ruracyakomeza - Lt.Gen Ceasar Kayizari posted on Dec , 24 2010

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’ Umugaba w’ Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen. Ceasar Kayizari mu gitondo cy’ ejo ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza ku mupaka wa Kagitumba, ubwo yasobanuriraga Abanyarwanda basaga ijana baba mu mahanga uko urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiye. Lt. Gen. Kayizari yabwiye abo Banyarwanda bamaze imyaka hagati ya 10 na 20 badakandagira mu gihugu cyabo impamvu U Rwanda rugeze aho rugeze ubu. Yagize ati: “Isasu rya mbere ryo kubohoza iki gihugu cyacu no kugikura ku ngoyi yari yarakibase dore ryavugiye aha mureba ku itariki ya 1 Ukwakira mu mwaka wa 1990 abanyarwanda bagera kuri 200 ni bwo basesekaye kuri uyu mupaka, birumvikana ko twari bacye cyane ariko iyo ushaka ikintu kandi uri mu kuri ugera aho ugatsinda.” (com: Aha Général yibagiwe kubabwira ko aho Kagitumba izo nkotanyi 200 zaharwaniye na détachement yali igizwe n’ abasilikare 20 gusa b’u Rwanda bali balinze uwo mupaka bali bayobowe na Adj Gasore wanahaguye)

Lt. Gen. Ceasar Kayizari asobanura ibyabereye Kagitumba

Lt. Gen. Ceasar Kayizari kandi yakomeje avuga ko gufata inzira bakaza gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu cyabo ari uko bari barambiwe ingoma y’ igitugu. Yagize ati: “Hari igihe kigera umuntu akavuga ati: mfashe icyemezo, hehe n’ amateka y’ inyuma ubu ntagiye amateka mashya.” Lt. Gen. Ceasar Kayizari yabasobanuriye ko urugamba rwo kubohoza igihugu rwabasabye byinshyi birimo gukunda igihugu cyabo, kutikunda ndetse yanatangaje ko basize ibyo bari bafite mu gihugu cya Uganda baza kuboboza U Rwanda. Yagize ati: “Ndagirango mbabwire ko uyu mugezi mureba hano w’ Umuvumba ariho twajugunye amapeti n’ amarangamuntu twahawe ubwo twari muri Uganda”. (Aha Kayizari yabemereye ko noneho ali ingabo za Uganda zateye u Rwanda kuko nta mpunzi zigira indangamuntu cyangwa ngo zihabwe amapeti ya gisilikare)

Yakomeje avuga ko n’ ubwo barwanye intambara iruta cyane iyo bari biteguye kuko baje bumva ko bazarwana n’ Inzirabwoba (EX-FAR) zonyine ariko biza kurangira hiyongereyeho Ingabo z’ U Bufaransa ndetse n’ izo muri Zaire bakoresheje uko bashoboye kugirango bahangane nazo ndetse batsinda urugamba bashoje. ( Aha naho Général Kayizali ntiyababwiye ko urwo rugamba barutsinze ali uko bafashijwe n’ingabo za Uganda, Ethiopia, Soudani, Somalia na Erythréa hiyongeyeho Amerika n’Ubwongereza babibafashijemo bakababonera na ambargo kuntwaro yafatiwe abo barwanaga).

Yabasabye ko bakwiye kurushaho kumenya amateka yaranze igihugu cyabo ndetse bakumva ko badakwiye guhora bakandamizwa n’ ibihugu bimwe na bimwe, ibi yabivuze ababwira uburyo Ababiligi bakoronije U Rwanda ariko ntibagire ikindi babagezaho uretse inzangano n’ amacakubiri. Yababwiye ati: “Burya iyo utegetswe n’ umugabo-mbwa nawe uba imbwa kandi ikibabaza ni uko uwo mugabo mbwa akuruma cyane”. Twababwira ko aba Banyarwanda basuye umupaka wa Kagitumba uhuza U Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo gutambagira igihugu cyabo bareba amateka yakiranze, ndetse n’ uburyo kigenda kiyubaka; baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Congo Brazaville, Malawi, U Bwongereza, U Bubiligi, U Bufaransa, Norvege, Amerika, Koreya, Austraria, Afghanistan n’ ahandi.

Bahabwa ubusobanuro ubwo bahagurukaga kuri Hotel La Palisse I Nyandungu

Aba Banyarwanda bamaze imyaka igera kuri 20 mu Budage

Bakigera Kagitumba ahatangiriye urugamba rwo kubohora U Rwanda

Beretswe umugezi wajugunywemo amapeti n' amarangamuntu ya Uganda

Foto: Rugasa Ruzindana RUGASA/ Kagitumba Com: jkanya